Amatangazo yemewe

Ibiri kuri uru rubuga bigabanijemo ibice bibiri: amategeko akoreshwa mu Rwanda afatwa nk’umutungo wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, mu gihe ibyegeranyo by’imanza n’imanza ubwazo bifatwa nk’umutungo w’Urwego rw’Ubucamanza, izi nzego zombi nizo zemerewe gusa guhindura no kujyanisha n’igihe imikoreshereze itandukanye y’uru rubuga.

Amategeko ari kuri uru rubuga ntashobora na rimwe guhindura ireme ry’amategeko yatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kandi ntashobora kuyasimbura.

Kugira ibanga

Imwe mu nshingano ya Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC) ni ugukora ihuzwa n’iyegeranywa ry’amategeko, bifasha abantu kubona amategeko.

Bitewe n’ikoranabuhanga rya Optical Character Recognition (OCR) rikoreshwa kuri uru rubuga, inyandiko zimwe na zimwe zishobora zigaragara nk’izidatondetse neza, ariko turakorana n’abashinzwe kubaka uru rubuga mu kugenda dukemura iki kibazo.

Amabwiriza y’imikoreshereze

RLRC n’Urukiko rw’Ikirenga batangaje amategeko y’u Rwanda n’ibyemezo by’inkiko. Aya mategeko, ibyegeranyo by’imanza n’imanza ubwazo byanatangajwe kandi ku rubuga www.amategeko.gov.rw.

Uru rubuga ruriho amategeko y’u Rwanda akoreshwa, bivuze amategeko yose ashyiraho uburenganzira n’inshingano, harimo amategeko yatowe n’Inteko Ishinga amategeko, amategeko y’ingereka (amateka), amwe mu masezerano mpuzamahanga yemejwe burundu n’u Rwanda ndetse n’amabwiriza n’ibyemezo by’inzego zifite ububasha bwo gushyiraho amabwiriza.

Aya mategeko ari mu byiciro icumi bikurikira:

Amategeko shingiro arimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko ajyanye na ryo, nk’amategeko yerekeye inzego z’imitegekere y’Igihugu n’ayibirango by’igihugu. Harimo kandi amasezerano mpuzamhanga, nk’Amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye, Amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’andi.

Amategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu arimo amategeko y’Igihugu yerekeye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano mpuzamahanga yemejwe burundu n’u Rwanda, harimo Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu, Amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki, Amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro, Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, n’andi.

Amategeko ajyanye n’Ububanyi n’amahanga akubiyemo amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu, harimo Amasezerano mpuzamahanga yerekeye amatsinda yihariye y’abahagarariye ibihugu mu mahanga, Amasezerano mpuzamahanga y’i Vienne yerekeye imibanire hagati y’ibihugu (1961), Amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwihariye n’ubudahangarwa by’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’ibigo biwushamikiyeho, Amasezerano y’inyongera ku masezerano rusange yerekeye uburenganzira bwihariye n’ubudahangarwa by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Amasezerano mpuzamahanga y’i Vienne yo mu 1975 yerekeye ihagararirwa ry’ibihugu mu mibanire yabyo n’imiryango mpuzamahanga igenwe nk’ihuriweho n’ibihugu byo ku isi, Amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yerekeye guhuza politiki mpuzamahanga, n’ayandi.

Amategeko mpanabyaha, harimo itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange n'amategeko mpanabyaha yihariye, nk’ayerekeye ibyaha bijyanye na ruswa, ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ingengabitekerezo ya jenoside, icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, n’andi.

Amategeko ajyanye n’umutekano arimo amategeko yerekeye inzego zishinzwe umutekano, ibikorwa n’ibikoresho bijyanye n’umutekano. Harimo amategeko yerekeye Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, ayerekeye igenzura ry’itumanaho, ayerekeye intwaro, n’andi.

Amategeko y’ubucamanza akubiyemo amategeko ajyanye n’inkiko n’imiburanishirize, n’ajyanye n’izindi nzego zunganira ubucamanza n’ibikorwa byazo.

Amategeko y’ubutegetsi akubiyemo amategeko n’amateka ajyanye n’imitunganyirize y’ubutegetsi, imiyoborere, inzego za leta, uburezi, ubuzima, n’ibindi.

Amategeko y’imisoro arimo amategeko ajyanye n'itangwa ry’imisoro n’isoresha, ayerekeye Ikigo cy’Imisoro n'Amahoro, umusoro ku nyongeragaciro, imisoro ku musaruro, amahoro yakwa ku bicuruzwa bigamije iterambere, uburyo bw’isoresha, n’ibindi.

Amategeko mbonezamubano arimo amategeko yerekeye abantu n’imicungire y’umutungo kamere, nk'agenga abantu n'umuryango, ubwenegihugu nyarwanda, iyandikwa ry’abaturage, agenga ubutaka, kubungabunga ibidukikije, n’andi.

Amateko y’ubucuruzi arimo amategeko n'amabwiriza arebana n’inzego z'imari n'ubukungu, nk'imitunganyirize y’imirimo y’amabanki, ibisabwa mu kwemerera amabanki gukora, imitunganyirize y’imirimo y’imari iciriritse, imitunganyirize y’ubwishingizi, imitunganyirize y’imirimo y’ubucuruzi, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, guteza imbere ishoramari, n’ibindi.

Icyakora, amategeko amwe ntago yashyizwe muri iki cyegeranyo kubwa impamvu zitandukanye zirimo kuba atagikoreshwa cyangwa areba abantu ku giti cyabo, yarashyiriweho kumara igihe runaka cyangwa adakoreshwa ku bantu bose. Ingero z’ayo mategeko twavuga nk’amasezerono mpuzamahanga cyangwa hagati y’ibihugu arebana n’inguzanyo, arebana n’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka, ashyiraho komisiyo zidahoraho, amateka shyiraho cyangwa akuraho abayobozi n’abakozi ba Leta, atanga ubuzima gatozi ku miryango itari iya Leta cyangwa amakoperative, ashyira ubutaka mu mutungo bwite wa Leta ku mpamvu z’ishoramari, ashyiraho imbonerahamwe y’imyanya mu bigo bya Leta, etc.

Urubuga ruriho kandi ibyemezo byafashwe n’inkiko byaba ibyatangajwe ndetse n’ibitaratangajwe.

Ibyemezo byatangajwe biri mu byiciro hagendewe ku mitumba y’ibyegeranyo by’ibyemezo by’inkiko (RLR) bisohoka muri buri gihembwe. Ibyemezo bitatangajwe bishyirwa mu byiciro hagendewe ku rukiko rwafashe icyemezo n’imiterere y’icyemezo.

Ibyemezo by’inkiko byatangajwe n’ibitaratangajwe biri mu byiciro bitandukanye by’amategeko, birimo icyiciro cy’ibirego bisaba kwemeza ko Itegeko rinyuranije n’itegeko Nshinga, ibirego birimo Leta, ibijyanye n’imiburanishirize, ibirego by’imanza z’ubutegetsi, iz’imbonezamubano, iz’impana byaha, n’iz’ubucuruzi.

Uru rubuga rufasha gukora ubushakashatsi mu byerekeranye n’amategeko, aho umuntu ashobora kubona urubanza rwaciwe akoresheje amagambo yarwo, izina ry’urubanza, numero y’urubanza, n’icyiciro cyarwo, itariki rwaciriweho, numero y’umutumba (ku byemezo byatangajwe), urukiko, umucamanza wafashe icyemezo. Ibyemezo by’inkiko byose (Ibyatangajwe n’ibitaratangajwe) kuri uru rubuga bifite ibisobanuro n’incamake.

RLRC yiyemeje kujyanisha n’igihe buri mezi atandatu ibiri ku rubuga yongeramo amategeko mashya cyangwa ikuramo ayavuyeho. Ijyanisha n’igihe riheruka ryakozwe mu kwezi kwa gatandatu, 2021.